maxresdefault

Rwanda Foam Is Aiming At Satisfying The Domestic and International Market.

1 comments By

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2016, abakozi b’ibigo Rwanda Foam Ltd y’umunyemari Makuza Bertin bibutse abakozi 28 bakoraga muri ibyo bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu ijambo rye ryo gufata mu mugongo imiryango y’abari abakozi bakoreraga Rwanda Foam, Makuza yasabye buri wese wabaza uzi aho imibiri y’Abazize Jenoside ikiri kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Gufata uyu mwanya wo kwibuka ntabwo ari uko twibagiwe abacu bagiye , ahubwo ni umwanya udufasha kwigira amasomo ku byabaye , tukaganira ndetse tugahanahana amakuru kugira ngo niba hari uzi aho imibiri y’abazize jenoside batashyinguwe bashyigurwa mu cyubahiro.”

Umuyobozi wungirije wa Ibuka Egide Nkuranga yatangaje ko kwibuka bifasha abakoraga muri ibi bigo kumenya no guha agaciro abagiye.

Ati “Kuba ubuyobozi bw’ikigo nka Rwanda Foam bufata umwanya wo kwibuka,ni ibintu byiza, bifasha abakozi bifite none kumenya ko hari abandi bahakoze mbere bishwe bazira ubusa, bituma kandi barushaho kumenya amateka nabo bakarwanya icyagarura jenoside ukundi.”

Makuza avuga ko buri mwaka Rwanda Foam yishyurira mituweli abaturage 50 barokotse jenoside batishoboye bo mu murenge wa Gahanga ndetse habaka hari n’imfubyi barihirira Kaminuza na ho abandi bafite imbaraga bakaba barahawe akazi mu ruganda kugira ngo babashe kwiyubka nubwo ari imfubyi.

Urwibutso rwa Kagasa rushyinguwemo imibiri 6711 rwubatswe kandi runakurikiranwa n’Ubuyobozi bwa Rwanda Foam ku bufatanye n’Umurenge wa Gahanga.

Mu murenge wa Gahanga habarizwa inzibutso eshatu rumwe rwo mu Kagali ka Karembure ahashyinguwe 2522, urwo mu kagali ka Nunga ahashyinguwe 7564 nurwo kagali Kagasa ahashyinguwe 6711.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga busaba ko hakagombye kuba urwibutso rusange rwahurizwamo iyo mibiri kuko usanga zidafashwe neza nk’uko bikwiriye.

About the author

admin

Website:

Comments (1)

You Sir/Madam are the enemy of confusion evweeehrry!

Leave Your Comment

Show Buttons
Hide Buttons

Theme Settings

Subscribe to our newsletter

Get A Reduction